Gutanga uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ku butaka bw’u Rwanda bigengwa n’urwego rwa Polisi y’u Rwanda rushinzwe imigendere n’umutekano wo mu muhanda, ikigo nyarwanda gifite mu nshingano umutuzo, umutekano, iyuzuzwa ry’inshingano, ugukorera mu mucyo n’amategeko agenga inzira nyabagendwa n’ubutaka bwose bw’u Rwanda ku bufatanye n’Irembo. Nyuma yo kuba ifite icyicaro mu duce dutandukanye tw’igihugu, abakozi ba polisi y’igihugu cy’u Rwanda baboneka ku mirongo y’itumanaho irimo kubandikira binyujijwe mu iposita cyangwa umurongo wa telefone na emeyili: P.O.Box. 6304 Kigali-Rwanda, telefone: +250 788311155, info@police.gov.rw. Mu rewgo bwo gukomeza kugeza serivisi nziza ku baturage, hambere aha, serivisi zitangwa na leta zitandukanye, harimo n’uburyo bwo gutanga uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga, byashyizwe ku rubuga ruhuza imirimo itandukanye irembo.gov.rw mu kugaragaza uburyo bunoze hatangwamo uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga.
Imyaka y’amavuko isabwa: Mu Rwanda imitangire y’uburenganzira bwo gutwara binyabiziga ishingira mbere na mbere ku kuba hujujwe imyaka yagenwe. Buri wese yemerewe gusaba uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga igihe yujuje imyaka 18 ku byiciro birimo icya A na B, n’imyaka 20 ku byiciro C, D na E.
Igihe uburenganzira bumara no kubuvugurura: Mu Rwanda igihe uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga bumara, bushyirwaho hashingiye ku myaka y’amavuko ya nyirabwo. Ku batwara ibinyabiziga bafite imyaka 45 cyangwa munsi yayo, bahabwa uburenganzira bumara imyaka 10 yongerwa. Ku batwara ibinyabiziga bafite hagati y’imyaka 45 na 50 y’amavuko bahabwa uburenganzira bumara imyaka basigaje ngo bagire imyaka 55. Abatwara ibinyabiziga bafite hagati y’imyaka 50 na 68 y’amavuko, bahabwa uburenganzira bwongerwa buri myaka itanu. Ku batwara bafite hagati y’imyaka 68 no munsi ya 70 y’amavuko, bongererwa uburenganzira buri myaka ine hanyuma ku barengeje imyaka 70 y’amavuko uburenganzira bwo gutwara bwogerwa mu myaka 3 gusa.
Intambwe zo kubona uburenganzira bwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda
- Kwitabira amasomo yanditse atangwa n’ishuri ryigisha gutwara (Si itegeko)
- Gukora ikizamini cyanditse cy’amategeko y’umuhanda (Ni itegeko)
- Guhabwa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga (Ni itegeko)
- Kwitabira amasomo ngiro mu ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga (Si itegeko)
- Guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga (Si itegeko)
Kwiga mu ishuri ryo gutwara ibinyabiziga (Hitegurwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga):
Kwitabira ishuri ryigisha gutwara ibinyabisiga si itegeko. Gusa birashishikarizwa hakurikijwe umubare muto w’abemererwa. Hari amashuri yishagutwara ibinyabiziga mu duce dutandukanye tw’igihugu, yo umuntu ashobora kwigamo, kugirango yizere neza ko yiteguye gukora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo cg rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga. Hifashishijwe urubuga rwacu, abanyeshuri bahabwa kandi ubunryo bwo guhabwa amasomo keuri eDrivingSchool.org bagahitiramo hagati y’uburyo busanzwe, butishyuzwa bworoheje cyangwa amasomo y’isumbuye, yishyurwa, ahanitse. Ni bimwe mu byo twasaba ko hakwitabwaho ko buri wese ugiye gukora yaba yiteguye bihagije ku bwo kwirinda kwangiza igihe, yaba igihe ahisemo kwiyigisha we ku giti cye, gukurikira amasmo atangwa n’amashuri yigisha gutwara ibinyabiziga, cyangwa gukurikirana amasomo y’iyakure acishijwe kuri edrivingschool.com
Guhabwa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga
Nk’uko byavuzwe imyaka mike yo guhabwa uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga ni imyaka 18. Uko ibihe bisimburana, ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rwakorwaga habayeho kwitabira ikizami gifunguye, cyateguwe na Polisi y’u Rwanda-urwego rushinzwe igendwa ryo mu mihanda. Icyo kizamini kigizwe n’urutonde rw’ibibazo bigera kuri10 na 20 ngo ube watsinze neza. Kigomba kuba kigizwe n’ibibazo byo guhitamo igisubizo cya nyacyo bindi byinshi, ibibazo bya tick tack, ibibazo bibazwa hisanzuwe mu buryo bizasubirizwamo, cyangwa inviange y’abyo. Ikizamini gishingiye ku itegeko rigena mitwarire mu nzira nyabagendwa y’inyandiko y’umuntu utwara cyatangajwe mu igazeti ya leta, kijyanye n’amategeko y’imitwarire.
Ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibunyabizga, ruteye mu buryo bw’ibibazo bihitwamo icya nyacyo, ibiri mu buryo hasubizwa yego cyangwa oya. Amanota yo gutsindira ho ni ukuva kuri 12/20, kigakorwa mu gihe cy’iminota itarenze 30. Polisi y’igihugu itegura muri buri karera ahazakorerwa ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga, – ibyo bigakorwa buri gihembwe/kwezi ururere dusimburanwa gukorerwamwo ibihe bikorerwamo ibizamini by’uruhushya rw’agateganyo.
Mu murongo leta y’u Rwanda y’iyemeje cyo gucisha ibikorwa byayo mu ikoranabuhanga, Polisi ya leta y’u Rwanda mu nzira yo kwimurira mu buryo bushya aho ibizami by’uruhushya rw’agateganyo bizajya bikorwa hakoresheje uburyo bw’iyakure binyujijwe ku rubuga rwa Polisi ya leta y’u Rwanda, abakora ibizamini bakajya bahita babona amanota bakoreye, kdi bigahuzwa n’umwirondoro w’uwakoze ikizamini ubwe.
Kwitabira amasomo yo mu ishuri yo gutwara ibinyabiziga (Hitegurwa ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga):
Kwitabira amasomo yo mu ishuri yo gutwara ibinyabiziga si itageko. Gusa birashishikarizwa. Ubundi buryo bwo kwitegura ni ukwiringira inshuti n’abavandimwe, no kubikora inshuro nyinshi ntibiha uwifuza kumenya kutwara ibinyabiziga igihe gihagije cyo kwitoza no kwitegura kuzakora ikizamini. Muri rusange biragoye bitewe n’uko mu Rwanda, kugeza magingo aya, hasabwa gukoreshwa ibinyabiziga bya manuweli n’ibyagenewe kwigishirizwamo gutwara mu gihe hakorwa ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Gusa nk’uko bisabwa kenshi n’abaturage, ababishinzwe bemeza ko ibinyabizi bya manuweli aho kuba otomatike ari byo bisabwa mu itegeko, ko kugirango rizahindurwe byasaba icyemezo cy’inteko ishnga amategeko kijyanye nabyo.
Guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda:
Ikarita y’uruhushya rwo gutwara ibinyaziga ikoze muri palasitike, ikaba iriho umwirondoro wa nyirayo. Isa n’ikarita ndangamuntu cyangwa ikarita ya Visa cyangwa iya MasterCard. Itangwa by’umwihariko na Polisi y’igihugu ishami rishinzwe imitwarire mu muhanda igahabwa umuntu watsinze ikizami ngiro cyo gutwara ibinyabiziga, kandi ni cyo cyangombwa cyonyinye cyemerera umuntu gukoresha ibinyabiziga mu nzira nyabagendwa zo mu Rwanda.
Ibigaragara ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga:
Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu rwanda rugaragaraho aya makuru akurikira: KU RUHANDE RUMWE (RW’IMBERE): amazina yombi, itariki y’amavuko, igitsina, aho yavukiye n’aho rwatangiwe, nimero y’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, n’ifoto ngufi ya nyirarwo, hanyuma KU RUHANDE RUNDI (RW’INYUMA), hagaragaraho ibyiciro by’ibinyabiziga nyirukurutunga yemerewe gutwara. Iyi karita ni umutungu bwite w’uwatsinze ikizamini cy’uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga.
Ibyiciro by’impushya zo gutwara ibinyabiziga:
Ibyiciro by’impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga bitandukanye hakurikijwe ubushobozi bwa nyirarwo/utwara; mu Rwanda haba ibyiciro bikurikira: A, B, C, D, E, F hanyuma buri cyiciro gikubiyemo ubwoko bw’ihari bw’ibinyabiziga utwara afitiye ubushobozi bwo gutwara. Amoko atandukanye y’ibinyabiziga agengwa n’amako atandukanye y’ibyiciro by’impushya zo gutwara ibinyabiziga akanaba afite imyaka atajya munsi ku muntu ukeneye kuyahabwa. Mu gihe ukeneye kongeresha ho ikiciro gishya ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ikinyabiziga gikoreshwa mu gukora ikizamini kigomba kuba cyujuje ibi bikurikira:
Category | Specification | Minimum age |
A | Ipikipiki | Imyaka y’ubukure 18 |
B1-Ipikipiki y’amapine 3 | Ibiro bitarenze 500 | Imyaka y’ubukure 18 |
B-ikinyabiziga kigenewe gutwara abantu cyangwa imizigo mikeye | Ibiro bitarenze 3500
No kugeza ku myanya 8 hakiyongera ho n’uw’utwara |
Imyaka y’ubukure 18 |
C1-imizigo igereranyije | Ibiro bitarenze 7500 | Imyaka y’ubukure 18 |
C-imizigo iremereye | Toni zitarenze 10 | Imyaka y’ubukure 21 |
D1-Bisi ntoya | Kugera ku myanya yicarwamo 16 hakiyongera ho n’uw’utwara | Imyaka y’ubukure 18 |
D-Itwara abantu benshi | Imyanya yicarwaho irenze 16 hakiyongera ho n’uw’utwara | Imyaka y’ubukure 21 |
E1-Ikamyo | Ikamyo itwara kugeza kugeza ku biro 750kg | Imyaka y’ubukure 18 |
E-Ikamyo nini/no gutwara abantu | Ikamyo nini itwara ibiro birenze 750 | Imyaka y’ubukure 21 |
F-Imashini zihinga | Imyaka y’ubukure 18 |
Gusaba guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Mu rwego rwo gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga cyangwa guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga nyirubwite agomba kuba yujuje ibi bikurikira:
- Ntagomba kuba afite imyaka iri munsi ya cumi n’umunani (18) y’amavuko ku byiciro A, B na C1.
- Ntagomba kuba afite imyaka iri munsi ya makumyabiri (20) y’amavuko ku byiciro C,D,E na F
- Agomba kuba yarakoze agatsinda ikizami cy’uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
- Agomba kuba afite ikarita ndangamuntu cyangwa urupapuro rw’inzira (pasiporo) cyangwa ikindi cyangombwa gitangwa n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze.
- Agomba kuba ari muzima cyangwa adafite ubumuga nk’uko bigaragazwa ku ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga no mu igazeti ya leta
- Agomba kuba afite uruhushya rwagateganyo rwo gutwara ibinyabiziga rugifite agaciro
Buri muntu wese wujuje ibi ashobora kusaba gukora ikizamini cyo gutwara gitegurwa na Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe imigendere mu muhanda, gusa iki kizamini gikorwa nyuma yo kwiyandikisha no kwemererwa biciye ku rubuga Irembo. Igikorwa cyo kwiyandikisha no kwemerwa gishobora kumara iminsi cumi n’ine (14) hanyuma buri wese wabisabye akagomba kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi mirongo itanu (50,000 rwf) bicishijwe ku rubuga Irembo.
Umunsi wo gukora ikizamini ngiro / cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga
Nyuma yo kuba yujuje ibisabwa, ubishaka ashobora kwiyandikisha gukora igeragezwa ngiro cyangwa ikizamini cyangwa ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga. Ikizamini gikora mu nzego zikurikirana: Nyuma yo gutsinda urwego rumwe wemererwa kujya ku rwego rukurikiyeho igihe utarutsinze uba utsinzwe ikizamini. Izo nzego ni izi zikurikira: ikizamini cyo guhagarara (parking), ikizamini cyo guhaguruka (demarrage), n’ikizami cyo kugenda (circulation).
Mu gihe cyo gukora ikizamini cy’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga, umukozi wa Polisi y’u Rwanda – Ishami rishinzwe imigendere mu muhanda agenzura uburyo ukora ikizami agikoramo ngo yemererwe guhabwa uruhushya, ku bw’ibyo mu byo agomba gukora harimo no guherekeza abakora bose igihe cyose mu gihe ikizamini kiri gukorwa ngo agenzure ubushobozi, imyitwarire n’ubumenyi bw’ukora.
Ikizamini gikorerwa aho ari ushaka gukora n’umukoresha bumva habanogeye, gusa hatarimo ahantu h’ibyaro. Mu gihe mu mugi wa Kigali ari wo ufite uturere twinshi dukorerwamo ibizamini, Polisi y’u Rwanda – Ishami rishinzwe imigendere yo mu muhanda isimburanya igihe kiberaho ho ibizamini, ikoresha ibizamini nibuza inshuro imwe muri buri ntara ku rwego rw’akarere, mu rwego rwo gahunda yo kwegereza abaturage serivisi za leta. Urutonde rwuziye rw’igihe ibizamini bizabera ishyirwa ku rubuga rwa Polisi y’u Rwanda no ku mbuga nkoranyambaga zayo.
Ibyiciro bisaba kuba nyir’ukubisaba afite ibindi byiciro ni uko bikurikirana:
-
- A > P : Uruhushya rw’icyiciro A rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
- F > P : Uruhushya rw’icyiciro F rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
- E > C > B > P : Uruhushya rw’icyiciro E rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’icyiciro C rwo gutwara ibinyabiziga, uruhushya rw’icyiciro C narwo rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’icyiciro B rwo gutwara ibinyabiziga, naho uruhushya rw’icyiciro B rugasaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
- D1 > D > B > P : Uruhushya rw’icyiciro D1 rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’icyiciro D rwo gutwara ibinyabiziga, uruhushya rw’icyiciro D narwo rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’icyiciro B rwo gutwara ibinyabiziga, naho uruhushya rw’icyiciro B rugasaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga.
- B1 > P : Uruhushya rw’icyiciro B1 rusaba ko nyirukurusaba aba afite uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga
F
|
A
|
B1
|
B
/ \
C D
| |
E D1