Q: Ni imyaka ingahe nemerewe kuba mfite ngo mbone uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga?
A: Imyaka isabwa nibuze kuba ufite ngo uhabwe uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ni 18 ku byiciro A na B na 21 ku bindi byiciro
Q: Ni imyaka ingahe nemerewe kuba mfite ngo mbone uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ikinyabiziga?
A: Imyaka isabwa nibuze kuba ufite ngo uhabwe uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ni 18.
Q: Ko mu bihugu byinshi, mu gihe mfite amafaranga nshobora kugura (gutanga ruswa) hanyuma nkabona uruhushya ku buntu, birashoboka ko nabikora mu Rwanda?
A: U Rwanda ntirushyigikira na gato itangwa rya ruswa, igihe ubigerageje wahita utabwa muri yombi n’u muntu uwo ari we wese waba ugiye guha amafaranga. Turagushishikariza gukurikiza uburyo bwagenwe n’itegeko ngo habonwe uruhushya. Ari bwo kuba wakurikira amasomo yo mu ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga cyangwa ugakurikira amasomo aboneka ku rubuga rwa edrivingschool.org mu kwitegura ibizamini.
Q: Ni ryari nshobora gusaba guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?
A: Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutangwa na Polisi y’u Rwanda – Ishami rishizwe imitwarire mu muhanda, gusa ubusabe bwose bunyuzwa ku rubuga Irembo (irembo.gov.rw), aho niho usaba kuba wakora ikizamini cy’uruhushya rw’agateganyo, urwa burundu n’ibindi.
Q: Ese nsabwa kuba mfite uruhushya rw’agateganyo kugira ngo nemererwe guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?
A: Yego, urabisabwa. Buri wese asabwa kuba afite uruhushya rw’ikiciro kibanziriza icy’uruhushya asabira uburenganzira, ukuyemo icyiciro cya F cyo gisaba gusa kuba warahawe uruhushya rw’agateganyo.
Q: Ni irihe tandukaniro riri hagati y’uruhushya rw’agateganyo n’uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga?
A: Uruhushya rw’agateganyo ni uruhushya uhabwa nyuma yo gutsinda ikizamini cyanditse. Nyuma yo guhabwa urwo ruhushya wemereye gutangira kwiga uko batwara ibinyabiziga wicaye mu mwanya w’utwara ikinyabiziga ariko uherekejwe n’umuntu ufite uruhushya rwemewe. Uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga ni uruhushya uhabwa nyuma yo gukora ikizamini ngiro cyo gutwara ibinyabiziga.
Q: Urubuga Irembo ni iki?
A: Irembo ni ijambo ry’ikinyarwanda, akaba ari umurongo w’itumanaho washyizweho na leta kugirango hanozwe serivise za leta, niho wiyandikishiriza ngo ubashe kubona yaba uruhushya rw’agateganyo cyangwa urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.
Q: Ni he nabona ibisobanuro birambuye bijyanye n’uburyo bwo guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga
A: Hari uburyo bw’amakuru atandukanye aboneka kuri murandasi, tubarangira imbuga zitangukanye zitanga amasomo ku buntu cyangwa ayishyurwa, ibizamini ngiro n’ibindi. Turabashishikariza kwifashisha ibyanditse mu igazeti ya leta, bigize uburyo bw’amategeko agenga inzira nyabagendwa, harimo inyandiko zisobanuye neza zitanga ubumenyi ku bijyanye n’umuhanda n’amakuru y’imigendere yo mu muhanda. Ushobora no kwifashisha urubuga rwacu ku bindi bisobanuro birambuye.
Q: Nk’umuntu umaze igihe gito nimukiye mu Rwanda mfite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, naba nemerewe kurukoresha ku butaka bw’u Rwanda?
A: Niba ari uruhushya mpuza mahanga, wemerewe kurukoresha mu gihe cy’umwaka umwe. Turabashishikariza kugana urwego rwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umetekano wo mu muhanda (Imigendere ro mu muhanda) ku bisobanuro byihariye bijyanye n’ikibazo cyawe.
Q: Naba nemerewe guhinduza uruhushya mpuzamahanga rwanjye mo uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga mu Rwanda nta kizamini nkoze?
A: Birashoboka ariko uburyo bwiza bwo gusubizwa wagana urwego rwa Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe umetekano wo mu muhanda (Imigendere ro mu muhanda) ku bisobanuro byihariye bijyanye n’ikibazo cyawe.
Q: Ese nsabwa kuba narakurikiye amasomo yo gutwara ibinyabiziga kugira ngo mbashe guhabwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga?
A: Oya ntago ari itegeko. Twe muri eDrivingScholl.org ariko tugushishikariza kuba ari ko wabigenza. Ufite uburyo butandukanye wakoresha, aho ushobora kuba wajya mu ishuri risanzwe ryigisha ibyo gutwara ibinyabiziga cyangwa gukurikira rimwe mu masomo dutanga ajyanye no gutwara ibinyabiziga, hano ku rubuga edrivingshool.org
Q: Ese eDrivingSchool.org ni iya Polisi y’u Rwanda – Ishami rishinzwe imigendere yo mu muhanda cyangwa ikindi kigo cya leta?
A: Oya, eDrivingSchool.org ni ikigo cyigenga kitari icy’icyigo cyo leta icyo ari cyo cyose cg leta. Amakuru dutanga ari uko agaragara, gusa dukora uko dushoboye kose ngo tubashe kubaha amakuru yizewe, nti twirengera amakuru dutanga, biracyari inshingano zawe igihe cyose kugenzura neza mbere yo kuyakoresha ukanirengera uburyo yakoreshejwemo.
Q: Ni he nakura ibisobanuro birambuye?
A: Ushobora gusura imbuga zitandukanye kuri murandasi, hari inyandiko nyinshi, edrivingschool.org ifite menshi mu makuru ushobora gukenera cyane, wemerewe nta nkomyi kurebera hano, ugakurikira amasomo yacu cyangwa ay’abafatanyabikorwa bacu.
Q: Ko nkeneye ibisonuro ku bindi bibazo ni gute nabasha kubageraho?
A: Niba ufite ibindi bibazo, ushobora kutwandikira ubicishije kuri imeli (email) yacu: info@edrivingschool.org
Q: Ko nkeneye ubufatanye n’ikigo cyanyu, mwaba mubyemera?
A: Yego, ushobora kutwandikira ubicishije kuri imeli (email) yacu: info@edrivingschool.org
Q: Ni iki kindi mwatubwira kirenze ho?
A: Tubifurije imyiteguro myiza no kuzashimishwa no gutwara ibinyabiziga.